imyanzuro2

IMYANZURO Y’UMWIHERERO WISHYAKA PDI

FAVICON1PARTI DEMOCRATE IDEAL P.D.I

IMYANZURO Y’UMWIHERERO WISHYAI. PDI

 

None kuwa 17 Nzeri 2016 Ubuyobozi bw’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI bwakoreye umwiherero mu Karere ka RWAMAGANA mu lntara y’IBURASIRANBA Kuri Muhazi Beach, bwafashe Imyanzuro ikurikira:
1-Umwiherero wasuzumye umushinga w’amategeko Ngengamikorere ya Komite Nkemurampaka uwukorera ubugororangingo usaba ko uwo mushinga wazemezwa n’urwego rubifitiye ububasha.
2- Umwiherero wasabye ko isanduku y’Ishyaka yagirwa n’amafaranga 100.000Frw ariko ashobora kugabanywa byemejwe na Komite Nyobozi
3- Kubijyanye n’imitangire y’amasoko, umwiherero wasabye kubahiriza manuel des procedures y’ishyaka keretse bigaragayeko harimo icyihutirwa cyagirira Ishyaka akamaro bityo komite Nyobozi ikaba yagifataho icyemezo;
4- Umwiherero wasabye Komite Nkemurampaka gukora isobanurampamvu ry’ingingo ya 13 y’Amategeko Ngengamikorere kubijyanye n’igenzura ry’umutungo kugirango ihuzwe n’Inshingano zakomisiyo y’ubukungu ikazemezwa n’urwego rubifitiye ububasha;
5- Umwiherero wasabye ko abahuzabikorwa aribo bazajya basaruza imisanzu batabikora bakabibazwa, Komite Nyobozi izagena uko uyu mwanzuro uzashyirwa mubikorwa;
6- Abari mu mwiherero basabye ko Ubunyamabanga Bukuru bwategura inyandiko isobanura abahabwa inkunga y’ingoboka ishingiye ku ingingo ya 49 y’Amategeko Ngengamikorere ikabihuza n’ubushobozi bw’Ishyaka;
7- Umwiherero wasabye ko Komite Nyobozi yakora inama mu gihe cyavuba igasuzuma ikibazo cy’imikorere y’ubunyamabanga bw’Ishyaka;
8- Kubirebana n’abasaba kuba abayoboke, umwiherero wasabyeko, Umwari Carine na Salim NIWEMUGABO bafatanyije n’Ubunyamabanga Bukuru bategura inyandiko bahereye ku ingingo ya 24 na 25 y’amategeko shingiro y’Ishyaka; higwa uko abayoboke baboneka mu nzego n’uko abavuye mu nzego bajya basimburwa; Umwiherero wasabye ko hakorwa amahugurwa y Abayobozi b’inzego mu gihugu hose mu rwego rwo kubakangurira amatwara ylshyaka n’uko bagomba kwitwara mu matora ya 2017 ;
10- Umwiherero wasabye ko gahunda yo gusura Intara n’Umujyi wa Kigali yakorwa ku mataliki yo kuwa 18/9/2016 Iburasirazuba, kuwa 3/10/2016 Amajyepfo, kuwa 16/10/2016 Iburengerazuba, kuwa 30/10/2016 Umujyi wa Kigali, kuwa 13/11/2016 Amajyaruguru;
11- Urnwiherero wasuzumye imiterere y’inyandikomvugo (format) zizakoreshwa mu nama ndetse n’imiterere ya raporo (format) y’ibikorvva by’ishyaka izikorera ubugororangingo.

Bikorewe i Rwamagana kuwa 17 Nzeri 2016
Sheikh Mussa Fazil HARERIMANA, Perezida Vishyaka
HARERIMANA Fatou, Umunyamabanga Mukuru wIshyaka