????????????????????????????????????
????????????????????????????????????

President wa PDI yayoboye umuhango wo gushimira abapolisi 308 bagiye mukiruhuko cy’izabukuru

Mu bapolisi 308 muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba Komiseri ba Polisi 8, ba ofisiye bakuru 38, ba ofisiye bato 62, ba su ofisiye 156 n’abapolisi bato 44

Mu muhango wo gusezerera ku mugaragaro aba bapolisi wabaye kuri uyu mugoroba ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Kanama, President wa PDI akaba na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana ubwo yabagezagaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yabashimiye uko bitanze mu kazi kabo bakanitangira igihugu muri rusange na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’uruhare bagize mu kubaka u Rwanda rubereye buri wese.

Yagize ati ”Uyu munsi turizihiza ubwitange, ubunyangamugayo no gukunda igihugu mwagaragaje mu guteza imbere igihugu cyanyu. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika arabashimira ubwitange no gukora mutizigama byanyu mu kugira u Rwanda urwo arirwo uyu munsi;ubuzima bushya mugiye gutangira bugomba gukomeza guhesha isura nziza igihugu n’urwego rwa Polisi mwagize uruhare mu kubaka.”

Yakomeje ababwira ati ”Uruhare rwanyu mu kubaka igihugu ntirurangiriye aha, muvuye muri iki cyiciro mwakoreraga Polisi umunsi ku munsi mugiye mu nkeragutabara za Polisi; muracyari mu muryango wa Polisi kandi igihugu kiracyabakeneye mu bundi buryo.”

Minisitiri Harelimana yakomeje agira ati”Muhore mwibuka ko abapolisi basigaye mu kazi bakibafata nk’urugero rwabondetse nk’abantu b’inyangamugayo, ubumenyi n’ubunararibonye mufite bizakomeze guteza imbere igihugu.”

Yaboneyeho umwanya wo gushimira abafasha b’aba basezerewe kubera ukwihangana, no kubashyigikira ubwo babaga bari mu kazi.

Seritifika

President wa PDI akaba na Minisitiri w’umutekano mugihugu atanga seritifika z’ishimwe kubasezerewe