2

Amahugurwa k’Ubufatanye bwa Leta n’abikorera mu iterambere no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo

2Ku cyumweru tariki 31 Gicurasi 2015 Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi P.D.I, ku nkunga y’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politike ryakoreshereje abayoboke baryo amahugurwa ku nsanganyamatsiko zikurikira :

-  Ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’izabikorera mu iterambere no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo ;
-  Imiyoborere myiza n’uruhare rw’umugore mu gufata ibyemezo byubaka Igihugu.
Dore imwe mu myanzuro y’amahugurwa:
1. Abari mu mahugurwa bishimiye uruhare Leta y’u Rwanda igira mu iterambere ry’Igihugu cyacu, biyemeza gukomeza gushyigikira ibyagezweho muri urwo rwego ndetse bakazakomeza kubisigasira;
2. Abari mu mahugurwa bongeye kugaragarizwa ibyiza tumaze kugezwaho n’ingamba z’iterambere z’igihe kirekire “Icyerekezo 2020” Leta y’u Rwanda yihaye, biyemeza kurushaho gushyigikira imihigo igikubiyemo;
3. Abari mu mahugurwa bishimiye ibyiza byagezweho bigaragarira muri gahunda zinyuranye za Leta zigamije gufasha abaturage kwivana mu bukene no kwiteza imbere. Muri zo twavuga VUP Umurenge, Ubudehe, Girinka, Ubwisungane mu kwivuza, Umurenge SACCO no gukorera mu makoperative. Ibi bikaba byaratumwe abanyarwanda benshi bazamura umusaruro n’imibereho myiza;
4. Abari mu mahugurwa bishimiye ingamba zinyuranye Leta y’u Rwanda yashyizeho zo gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, biyemeza kurushaho kuzishyigikira;
5. Abari mu mahugurwa barushijeho gusobanukirwa “n’imiyoborere myiza” bityo biyemeza kuzarushaho gufasha abo bayobora mu Ishyaka P.D.I no mu mirimo yabo ya buri munsi;
6. Abari mu mahugurwa bongeye kwishimira ubufatanye bushingiye ku buringanire hagati y’abagore n’abagabo nk’ishingiro ry’iterambere rirambye kandi rishingiye ku bantu bose.

 

4