press conference

IKIGANIRO CYA PDI N’ABANYAMAKURU

press conferenceKu cyumweru tariki 28/12/2014, Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI ryagiranye ikiganiro n’abanyamakuru. Muri icyo kiganiro Ishyaka PDI ryagaragaje ibyo ryagezeho mu myaka 23 ribayeho n’ibyo ryifuza muri Demokarasi y’u Rwanda.
Ku birebana n’ibyahinduka muri Demokarasi y’u Rwanda, Ishyaka PDI ryibukije icyifuzo cyaryo ryagejeje ku Mitwe ya Politiki yose mu Rwanda ku itariki 09 Ukwakira 2010, rigaragaza ingingo zigomba gukosorwa mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda. Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru hagarutswe cyane cyane ku ngingo ya 101 y’Itegeko Nshinga, ivuga kuri manda ya Perezida wa Repubulika.
Ishyaka PDI ryongeye gushimangira ko iyo ngingo ya 101 ikwiye kuvugururwa kuko ihabanye na Demokarasi. Perezida w’Ishyaka PDI yagize ati: ” Muri Demokarasi, itegeko ryagombaga kuba rikinguye abaturage bagahitamo, iyo ni yo Demokarasi twemera. Kuba dufite Itegeko Nshinga rivuga ngo umuntu ayobora manda ebyiri mu buzima bwe nta yindi akwiye kwiyamamariza, hano turabuza abaturage uburenganzira bwabo bwo gushyiraho uwo babona ukwiriye kubayobora, ntagukumira binyuze mu mategeko ayo ari yo yose.”
Ishyaka PDI kandi ryongeye kugaragaza icyifuzo cyaryo ku birebana na manda y’imyaka 7, aho ryo ribona ko ikwiye kugabanuka ikaba 5 kuko muby’ukuri u Rwanda rutakiri mu bibazo bikomeye cyane cyane ibya Jenoside yakorewe Abatutsi, Igihugu cyikaba kigenda kirushaho kwiyubaka.

Ikiganiro kikaba cyatanzwe n’Umuyobozi w’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi(Parti Democrate Ideal), Sheihk Musa Fazil Harerimana.